2.1.4. Abami b’Umushumi
Abami b'umushumi ni abami bategetse u Rwanda ariko batazwi neza amateka yabo. Yaba ay'ibisekuru byabo, yaba ibyakozwe ku ngoma zabo n'ibindi ku buryo usanga n'igihe bategekeye ari ugucishiriza.
Ariko si kimwe n'abo bise "Abami b'ibimanuka" kuko bo nibura, amateka agaragaza mu buryo bw'icishiriza, igihe byabereyeho, ibyabaye ku ngoma zabo n'amazina ya bamwe bariho muri icyo gihe.
Abami b'umushumi bakomoka kuri Gihanga.
Dore rero Abami b'Umushumi, n'Abagabekazi babo:
GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga Nyirarukangaga
Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa
Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata
Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi
Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza
Rumeza + Nyirarumeza Kirezi
Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa
Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira
Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde
Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo
Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga.
Ruganzu akaba yarabyaye Cyirima Rugwe waje kuba umwami w'ibitekerezo.
Ikindi, turayavuga tuyashyize muri ibyo bice bitatu, dukurikije ibivugwa mu Bitekerezo no mu Migani, mu Bisigo no mu bindi bya Kinyarwanda.
Tuzi twese ko Ibimanuka bitangirira kuri Kigwa mwene Shyerezo, bigaharagarira kuri Gihanga cya Kazi. Ubwo hakaba hatangiye Ab'Umushumi, kuzageza kuri Nsoro Samukondo n'umuhungu we Ruganzu Bwimba.
Icyakora hakuwemo amazina abiri, avuga ko yari ay'abami b'inzibacyuho (Karemera Rwaka) cg se batemewe (Mibambwe Rutarindwa), ariko ibyo ntawabikurikiza: ibyo ari byo byose, babaye abami b'Urwanda, nta mpamvu yo kubakuramo.
2.1.4.1. Ese kubita abami b'umushumi byaturutse kuki?
Nk'uko ubushakashatsi bwakozwe bubigaragaza, kubita abami b'umushumi bituruka ku buryo bakuturanyije (barwanye inkundura) mu kurema igihugu cy'u Rwanda bahereye ku kantu gato.
Ibi bishatse kuvuga ko mbere u Rwanda nk'igihugu rutabagaho uko turubona ubu ahubwo ko abami ba mbere bagiye barwana bigarurira agace ku kandi kuva ku gasozi Gasabo kugeza ku Rwanda tubona ubu.
Iyo usesesnguye neza, usanga aba bami bariziritse umushumi cyangwa se umukanda bivuga ko byabagoye cyangwa se byabaruhije kurema u Rwanda bityo bakurizaho kwitwa "Abami b'umushumi".